0. Uduce n'imisozi mu Rwanda (2)

Ku rundi ruhande, amwe mu mazina y’imisozi ndangamiyoborere aduha amakuru ahagije k’urusobe rw’ibinyabuzima byo mu Rwanda rwa kera na kare.

Amwe aduhamiriza nta shiti uko ihindagurika ry’ibihe ari ikibazo n’umukoro bikomeye mu gushyira mu bikorwa amwe mu masezrano mpuzamahanga u Rwanda rugenda rushyiraho umukono, mbese nk’agamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima cyangwa arebana n’ihindagurika ry’ibihe ngengasi.

Amazina nka“Cyinzovu” na “Cyimbogo”, “Cyurusagara” “Rwintare” “ Rwimisambi”, “Kimironko”, “Kimihurura”, “Musebeya”, “Muko”, “Mukoni” yerekanaga ku bwinshi icyanya kiganjemo iki n’iki m’urusobe rw”ibinyabuzima.

Hatagize igikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aya mazina azageraho asigara yigunze kubera gudaca iryera ibyo yari ashingiyeho.

Nonese ubu ni umwana wahe wakwiyumvisha nyungurabwenge ye icyo umugani” “Utazi inzovu yambara inzogera”! ugenekerezaho , mu gihe kubona inzovu ubu imbonankubone bitari ibya benshi, cyane cyane cyane ababyiruka b’ubu.

Umunyarwanda yagize ati” Nta gahora gahanze”. Hari n’imisozi myinshi itwibutsa inkuru mbi zo mu Rwanda rwo hambere kuburyo insigamigani n’imigani imwe n’imwe bihora bibitwibutsa ubutitsa .

Imisozi nka Fumbwe “ Utazi akaraye ifumbwe araza ifu”, I “ Rukara” ntiharawa,.... “Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu” .

Iyi nsigamigani itwibutsa igitero cy’abanyoro cyayogoje u Rwanda imyaka ikabakaba 10 yose,kigasiga inkuru mbi mu makotaniro ya “Rasaniro”, “Kumunigo” na “Nyamirambo” yo mu karere k’ubu ka Nyarugenge y’umijyi wa Kigali. Hari n’ahandi henshi mu gihugu.

Abazungu bagera mu Rwanda, batangajwe bitavugwa n’ukuntu abanyarwanda baribafite uburyo bwabo bwite bwo gutanga ubutabera batiriwze bakoresha inkiko n’imanza z’irudaca.

Azina y’imisozi nka “ “Gacaca”, “Gicaca”, “ Gihango” adushushanyiriza uko abanyarwanda ba kera na kare bari migambi yo gukemura amakimbirane mu ruhame rwa bose.

Ni amakimbirane ndenga mipaka yarangirijwe mu “nteko” z’imishyikirano hagatiy’ibihugu mu masezerano azwi kw’izina ry’”imimaro” yadusigiye amazina nka “ Nteko” za Nyaruguru n’andi.

Ibikurikira murabisanga kuri paji (Page) :Uduce n'imisozi mu Rwanda (3)

Aho byakuwe (source): ................